AmakuruImikino
Trending

RBC igiye gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti n’ikipe yo muri Benin

Ikipe y’umupira w’amaguru y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) igiye gukina umukino mpuzamaganga wa gicuti n’ikipe yo mu gihugu cya Benin.

Iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu mikino y’abakozi (ARPST) mu mwaka w’imikino 2024-2025, Yateguye uyu mukino mpuzamaganga wa gicuti mu rwego rwo gukomeza gukarishya abakinnyi bayo bari gukina shampiyona yuyu mwaka ndetse no gukomeza kwitegura imikino nyafurika y’abakozi iteganijwe kuzabera muri Algeria mu mpera zuyu mwaka.

Uyu akaba ari umukino ikipe ya RBC izaba yakiramo ikipe yitwa AS-MEF Benin yo mu gihugu cya Benin ndetse bikaba biteganijwe ko uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo tariki ya 4 Ukwakira 2025 saa yine za mu gitondo kuri Kigali Pele Stadium.

Mu mikino ya shampiyona y’abakozi yuyu mwaka 2025-2026 (ARPST), Ikipe ya RBC yatangiye ititwara neza kuko umukino wa mbere wa shampiyona yakinnye yawutakaje itsinzwe n’ikipe ya Immigration bahora bahanganye igitego 1-0, Mu mukino utari woroshye n’agato wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Uyu ukaba wari umukino wa mbere wo mu itsinda riherereyemo amakipe asanzwe akomeye cyane muri shampiyona y’abakozi harimo ikipe ya Immigration, RwandAir, REG ndetse n’ikipe ya RBC ifite igikombe giheruka.

Abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abakunzi b’imikino y’abakozi, bakaba batumiwe kuza kwihera ijisho uyu mukino ndetse no gushyigikira iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) nkuko byatangajwe na Cyubahiro Beatus uhagarariye imikino muri iki kigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button