
Kuri uyu munsi tariki ya 12 Ukuboza 2025, hakomezaga imikino ya shampiyona y’abakozi (ARPST), Aho umukino wari utegerejwe cyane ari uwahuje ikipe ya RBC ndetse n’ikipe ya RwandAir.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice, utangirana imbaraga ku mpande zombi buri kipe yose ishaka kubona igitego mbere yindi.
Ikipe ya RBC yatangiye kugaragaza imbaraga nyinshi binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Derick, Jaques ndetse na Shawal ariko ntibyagira icyo bitanga nubwo igice cya mbere kijya kurangira Patrick bakunda Nzoba yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira yateye n’umutwe ugakubita igiti cy’izamu.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ikipe ya RwandAir ishaka kubona igitego nk’ikipe yari mu rugo ariko bikomeza kwanga kuko uburyo bwose yageragezaga butigeze butanga umusaruro, dore ko ubwugarizi bw’ikipe ya RBC ndetse n’umunyezamu Faustin bari bahagaze neza.
Umutoza w’ikipe ya RBC, Camarade Banamwana yakoze impinduka yinjiza mu kibuga rutahizamu Byamungu Abbas na Neza Anderson ndetse izi mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko Abbas yahise atsinda igitego ku mupira mwiza yahawe na Shema Derick.
Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya RwandAir yahise ikanguka itangira kwataka cyane ishaka uko yakwishyura bituma abakinnyi ba RBC batangira gukora amakosa byanaviriyemo Mudacumura Jackson bakunda kwita Rambo guhabwa ikarita y’umutuku.
RwandAir yakomeje kugerageza gushaka igitego cyo kwishyura ari nako RBC ikinira inyuma cyane yugarira nk’ikipe yari yabonye umutuku maze umukino urangira ikipe ya RBC yegukanye amanota atatu itsinze RwandAir 1-0, ihita inabona itike ya 1/2 kirangiza.
Mu wundi wari wabaye kuwa gatanu ushize muri iri tsinda riherereyemo aya makipe yakinnye uyu munsi, Ikipe ya Immigration yari yanyagiye ikipe ya REG ibitego 5 ku busa ihita inayobora itsinda n’amanota 13, aho ikurikiwe na RBC n’amanota 10.

























