Mu mukino utari woroshye n’agato ikipe ya RBC inyagiye ikipe ya Immigration ihita yerekeza ku mukino wa nyuma muri shampiyona y’abakozi (ARPST).
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ubona amakipe yose yakaniranye nta nimwe ishaka gutsindwa igitego hakiri kare mbese imibare yari myinshi cyane ku batoza bose bitewe n’uburyo umukino wa mbere wari wagenze.
Ikindi kandi wari umukino w’imbaraga cyane, amahane menshi ndetse n’ubwitange budasanzwe ku mpande zombi cyane cyane ikipe ya RBC bitewe nuko yari yatsinzwe umukino ubanza.
Ikipe ya RBC yasatiraga cyane ishaka uko yabona igitego hakiri kare gusa ubwugarizi bw’ikipe ya Immigration bukababera ibamba kuko batifuzaga gutsindwa igitego na kimwe kuko iyo umukino urangira ari ubusa ku busa ikipe ya Immigration yari gukomeza ku mukino wa nyuma.
Umukino wakomeje ubona ikipe yose yifuza gutanga indi kubona igitego ndetse byaje gutanga umusaruro ku ruhande rw’ikipe ya RBC yaje kubona igitego gitsinzwe kuri penaliti na Shema Derick nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri rutahizamu Safari Hussein.
Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Immigration yahise ikanguka ishaka uko yakwishyura igitego ariko ntibyayikundira kuko ubwugarizi bw’ikipe ya RBC bwari buhagaze neza ndetse byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Immigration yagarutse gahunda ari ugushaka igitego cya kwishyura naho ikipe ya RBC ishaka uko yabona igitego cya kabiri cyari kuyiha umutekano gusa ba myugariro ku mpande zombi bagakomeza kuba ibamba.
Abatoza ku mpande zombi yaba Banamwana Camarade utoza RBC ndetse na Dieudone utoza ikipe ya Immigration bagiye bakora impinduka zitandukanye ndetse zaje gutanga umusaruro ku ruhande rw’ikipe ya RBC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kapiteni Byamungu Abbas ku makosa y’umunyezamu w’ikipe ya Immigration wafashe umupira akananirwa kuwugumana.
Abakinnyi b’ikipe ya Immigration ntibacitse intege bakomeje kwataka bashaka uko babona igitego kuko cyari kubafasha gusezerera ikipe ya RBC iyo umukino urangira ari ibitego 2-1 kuko yari yatsinze umukino ubanza igitego 1-0 gusa ntabwo byaje kubahira kuko baje gutsindwa igitego cya gatatu cyatsinzwe na Habineza Olivier batazira Kamotera ku mupira w’umuterekano nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri rutahizamu Emmanuel.
Amakipe yombi yakomeje gukina ariko ubona bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Immigration bacitse intege nyuma yaho batsindiwe igitego cya gatatu ndetse uyu mukino ukaba waje no kurangira ari ibitego 3-0 byatumye ikipe ya RBC ihita igera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma ukaba uteganijwe kuzabera mu karere ka Huye tariki ya 25 Mutarama 2025, Aho uzahuza ikipe ya RBC ndetse n’ikipe ya Rwandair yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Statistics kuri penaliti.