
Ikipe ya RBC itsinze ikipe ya RwandAir ibitego 3-1, Mu mukino utari woroshye n’agato wahuje aya makipe yombi muri shampiyona y’abakozi (ARPST).
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi gusa wabonaga ikipe ya RBC yari yakiriye umukino ifite ishyaka ryinshi ryo gushaka ibitego kurusha ikipe ya RwandAir bari bahanganye.
Kubera gukomeza kwataka izamu ry’ikipe bari bahanganye, abasore b’ikipe ya RBC baje kubona igitego cyiza cyane cyabonetse ku munota wa 10 gitsinzwe na rutahizamu wo ku mpande wiyi kipe, Niyigena Shawal biturutse ku burangare bw’umunyezamu w’ikipe ya RwandAir.
Abakinnyi b’ikipe ya RwandAir babaye nk’abakubiswe n’inkuba bayoberwa ibibaye gusa bagerageza kwihagararaho ariko ikipe ya RBC ikomeza kubataka ishaka igitego cya kabiri byatumye ba myugariro b’ikipe ya RwandAir bakora umupira mu rubuga rw’amahina havamo penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Shema Derick.
RwandAir yakomeje gushaka uko yajya kuruhuka yishyuye byibuze igitego kimwe ndetse inahusha uburyo 2 bukomeye imbere y’izamu, ubwo igice cya mbere cyajyaga kurangira rutahizamu Byamungu Abbas yatsinze igitego gusa umusifuzi aracyanga avuga ko habayemo kurarira.
Mu gice cya kabiri umukino wahinduye isura RwandAir yataka izamu cyane ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe ariko biba ibyubusa kuko ikipe ya RBC yaje kubona ikindi gitego ku munota wa 75 w’umukino gitsinzwe na rutahizamu Jacques winjiye mu kibuga asimbuye nyuma yo gusiga ba myugariro bose b’ikipe ya RwandAir.
Iki gice cya kabiri kandi cyaranzwe n’impinduka nyinshi mu bakinnyi batandukanye harimo iya Kasule Suleiman wagiye kwinjira mu kibuga agahagurutsa abafana mu buryo bukomeye cyane.
Umukino ugeze mu minota ya nyuma ikipe ya RwandAir yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe ku munota wa 85 w’umukino nyuma y’amakosa yari akoze naba myugariro b’ikipe ya RBC.























