Nyuma y’igihe ikipe ya RBC yari imaze itarimo kwitwara neza, yongeye kwisubiza icyubahiro ubwo yatsindaga ikipe ya Statistic bari bahanganye mw’itsinda rya kabiri.
Ni mu mukino w’ishiraniro wahuje aya makipe ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, kuri stade ya IPRC Kicukiro, Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’abakozi.
Ni umukino utari woroshye n’agato kuko ikipe ya RBC yawinjiyemo ishaka kuwutsinda ku kabi n’akeza kurusha ikipe ya Statistic yari yatsinze umukino ubanza ku gitego kimwe ku busa.
Ikipe ya RBC yageragezaga uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko bikagorana cyane kububyaza umusaro ndetse iyi kipe yaje no kubona penaliti mu gice cya mbere ariko Sindambiwe Protais ayiteye ntiyabasha kuyitsinda kuko umunyezamu w’ikipe ya Statistic yayikuyemo neza.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje kugerageza gushaka igitego ari nako abatoza bombi bakora impinduka zitandukanye ndetse byaje gutanga umusaruro ku ruhande rw’ikipe ya RBC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Muhinda Brian n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koruneri.
Ikipe ya Statistic yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego ari ntibyayikundira kuko umukino waje kurangira ikipe ya RBC itahanye amanota atatu imbumbe ku kinyuranyo k’igitego kimwe ku busa.