
Remco Evenepoel yigaranzuye abo bahatanaga i Kigali, atwara ku nshuro ya gatatu shampiyona y’isi mu bagabo mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).
Ububiligi bwatangiye neza shampiyona y’isi y’amagare iri kubera i Kigali, aho Remco Evenepoel yegukanye iri siganwa ahigitse abo bari bahanganye barimo Tadej Pogacar wasoje ku mwanya wa kane ndetse na Jay Vine wasoje ku mwanya wa kabiri.
Remco Evenepoel yatangiye gusiganwa hashize iminota 2 n’amasegonda 30 kuri mugenzi we bahatanaga cyane, Tadej Pogacar. Ku gace ka mbere k’igihe byari byamaze kugaragara ko uyu musore w’Umubiligi ari kurusha Tadej Pogacar hafi amasegonda 60.
Isiganwa ryakomeje mu buryo bwari bwatangiye, aho intera yakomezaga kwiyongera. Ku gace ka kabiri k’igihe, Evenepoel yarushaga Jay Vine umunota 1 n’amasegonda 17 ndetse akanarusha Pogacar umunota 1 n’amasegonda 42. Mu gihe ku gace ka gatatu k’igipimo cy’igihe, Evenepoel yegereye cyane Pogacar ndetse aza kumufata ahita anamusiga byoroshye ku musozi wa nyuma.
Evenepoel yarangije isiganwa munsi y’iminota 50, akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46. Jay Vine yabaye uwa kabiri arushwa iminota 1 n’amasegonda 14.
Van Wilder yigaragaje cyane
Ku bandi Babiligi, Ilan Van Wilder yayoboye isiganwa igihe kirekire yicaye mu ntebe yagenewe uyoboye abandi mbere y’uko asimburwa na Jay Vine ukomoka muri Australia nawe waje guhita asimburwa na Remco Evenepoel wegukanye isiganwa akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46 n’ibice 3.
Uyu Van Wilder akaba yasoje isiganwa ari ku mwanya wa gatatu, mu gihe Tadej Pogacar we yasoje ari ku mwanya wa kane inyuma ya Wilder arushwa isegonda 1.
Umunyarwanda, Nsengiyumva Shemu akaba yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 25, aho yakoresheje iminota 56, Mu gihe mugenzi we Mugisha Moise yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 31 akoresheje iminota 58.
Remco Evenepoel akaba yegukanye iri siganwa ku nshuro ya gatatu nyuma yo kwegukana shampiyona y’isi ya 2023 ndetse niya 2024 mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).