Amakuru

Revelation of Omega Church yabateguriye ikiswe Crossover Service mu gusoza umwaka

Mu gihe habura amasaha macye kugirango umwaka wa 2024 tuwushyireho akadomo burundu, Itorero Revelation of Omega Church riherereye Kagugu mu karere ka Gasabo ryabateguriye umugoroba udasanzwe mu gusoza umwaka mu cyiswe Crossover Service.

Iyi Crossover Serviceyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abakirisitu bose ndetse n’abandi batandukanye gushimira Imana yabarinze muri uyu mwaka tugiye gusoza ndetse banayisaba kuzabarinda mu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2025.

Itorero Revelation of Omega Church rikaba ryahaye ikaze buri wese wifuza kuza kwifatanya nabo ndetse umwe mu bayobozi biri torero aganira n’umunyamakuru wacu, akaba yamubwiye ko nta muntu numwe uhejwe muri uyu mugoroba wiswe Crossover Service kuko aho waba usengera hose wemerewe kuwitabira.

Tubibutsako iri torero rya Revelation of Omega Church rimaze igihe kinini ku butaka bw’u Rwanda ndetse rikaba ryaragiye ritumira abahanzi batandukanye b’indirimbo zihimbaza Imana barimo Serge Iyamuremye wamurikiye Album ye muri iri torero ubwo ryari rigikorera mu mujyi wa Kigali rwagati.

Kuri ubu iri torero rikaba ryaratumiye korari yo muri ADPR yitwa Shalom kuza kwifatanya nabo muri uyu mugoroba wiswe CrossOver Service ndetse iyi korari ikaba izafatanya n’abazitabira uyu mugoroba mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zayo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Uravuga bikaba’, Nduhiwe, Umwuka wera, Nyabihanga ndetse n’izindi nyinshi.

Korari Shalom iraza gufatanya n’abitariye guhimbaza Imana

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse n’ibijyanye n’amatorero bavuga ko aribyo kwishimira cyane kubona iyi korari ya Shalom guturuka muri ADPR yaremeye kwitabira ubutumire kuko ubusanzwe amakorari yo mu itorero rya ADPR ashinjwa kwanga kujya kuririmba ahandi hatari mu itorero ryabo.

Ikindi wamenya nuko iyi korari atariyo yonyine irafatanya n’abaraba bitabiriye uyu mugoroba wa Crossover Service kuko haraba hari n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa ROC Worship Team risanzwe ribarizwa muri Revelation of Omega Church ndetse ijambo ry’Imana rikaba kwigishwa n’umushumba mukuru w’itorero Pastor Liliose Tayi hamwe na Gregory.

Uyu mugoroba wahawe izina rya Crossover Service ukaba uteganijwe kuba kuri uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2024 ndetse ukaza gutangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba ku cyicaro kiri torero i Kagugu, Sibyo gusa kuko abataza kubasha kwitabira uyu mugoroba barawukurikira live kuri shene ya Youtube yiri torero yitwa Omega Church Rwanda.

ROC Worship Team nayo izafatanya na Shalom Choir guhimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button