
Uwahoze ari rutahizamu w’icyamamare muri Brazil ndetse no mu makipe atandukanye ku mugabane w’iburayi Ronaldo Luis Nazari, yasabye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Umutaliyani Carlo Ancelotti ko yagarura Neymar Jr mu ikipe y’igihugu kugira ngo azabafashe mu gikombe cy’Isi kizabera muri Amerika ya ruguru mu mwaka wa 2026.
Ronaldo wegukanye ibikombe bibiri by’Isi akinira ikipe y’igihugu ya Brazil mu mwaka 1994 na 2002, yavuze ko Neymar akiri umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ya Seleção.
Yagize ati: “Neymar ni umukinnyi ufite akamaro gakomeye mu ikipe y’igihugu yacu. Nta wundi mukinnyi dufite umeze nka we. Abafana bose bizeye ku kigero cya 100% ko azitabira Igikombe cy’Isi kandi iyo ahari tuba dufite amahirwe menshi yo gutsinda.”
Neymar yazahajwe cyane n’imvune
Neymar, ufite agahigo ko gutsindira Brazil ibitego 79 mu mikino 128, amaze imyaka myinshi akunda guhura n’imvune zikomeye zituma amara igihe kinini adakina ndetse ibi byatumye atitabira Copa America ya 2019 ikipe ya Brazil yatwariye ku butaka bwayo.
Muri 2023, Neymar yavuye mu ikipe ya PSG yerekeza muri Al Hilal yo muri Arabiya Sawudite ariko nyuma yo gukina imikino itanu gusa no gutsinda igitego kimwe yahise akomereka bikomeye mu ivi ubwo yakinaga umukino mpuzamahanga na Uruguay ndetse iyi mvune yatumye amara hanze y’ikibuga igihe kigera ku mwaka wose adakina.
Nyuma yo kugaruka, Neymar yakiniye ikipe ya Al Hilal imikino ibiri yonyine mbere yo gutandukana nayo akerekeza mu ikipe ya Santos y’iwabo muri Brazil muri Mutarama 2024.

Umutoza Ancelotti aracyafite amakenga
Nubwo Ronaldo ashyigikiye cyane ko Neymar yasubizwa mu ikipe y’igihugu ariko umutoza Carlo Ancelotti utoza iyi kipe, ntiyigeze na rimwe ahamagara Neymar mu mikino ine amaze gutoza Brazil harimo n’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabaye muri Nzeri 2025.
Ancelotti yavuze ko impamvu adahamagara uyu musore ukinira Santos ari uko agomba kubanza kwiyubaka no kugarura imbaraga kugira ngo azabashe gufasha ikipe y’igihugu kandi yitware neza mu gikombe cy’Isi.
Ikipe y’igihugu ya Brazil n’imwe mu makipe akunze guhabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi. Ikaba ikunze gukoresha abakinnyi bakiri bato ndetse n’abafite ubuzima bwiza mu mikino ikina ariko abafana benshi bakomeje gusaba ko Neymar yongera guhamagarwa kugira ngo yunganire izindi mpano zihari nkaba Rodrygo, Endrick ndetse n’abandi.