Imikino

Rtd Gen Sekamana Jean Damascene wari usanzwe ayobora Ferwafa yeguye

Uwari usanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Bwana Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yamaze kwegura kuriyo mirimo.

Iyegura ry’uyu mugabo ryamenyekanye uyu munsi tariki ya 14 Mata 2021 mu masaha ashize, ni nyuma y’ibaruwa ifunguye yandikiye abagize inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) abamenyesha ko yeguye ku mirimo yo kubabera umuyobozi bitewe nuko iyo mirimo bigoranye kuyifatanya n’ibindi akora mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe inteko rusange ya Ferwafa ayimenyesha ko yeguye ku bushake ndetse ababwira n’impamvu imuteye kwegura.

Aho yanditse agira ati” Gukurikirana ibikorwa by’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi cyane kuko n’ingenzi kubikurikirana umunsi ku munsi kugirango bibashe kugenda neza. Ibi rero bikaba binsaba kubikora nk’akazi kanjye gasanzwe ka buri munsi, naje gusanga kubifatanya n’ibikorwa byanjye bisanzwe bitari ibijyanye n’umupira w’amaguru byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda”.

Rtg Brig Gen Sekamana akaba yasoje ashimira abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye mu gihe bamutoraga ndetse n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe bari bamaze bakorana cyose.

Uyu mugabo Rtd Gen Sekamana Jean Damascene akaba yaragiye kuri uyu mwanya asimbuye uwahoze ayobora iri Shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Nzamwita Vincent De Gaulle.

Ibaruwa Rtd Gen Sekamana yandikiye abagize inteko rusange ya Ferwafa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button