Amakuru

Rusizi: Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 yakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera ubwicanyi ndetse no gusambanya ku gahato

Mu karere ka Rusizi havuzwe inkuru y’umwana w’imyaka 16 y’amavuko wakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi gufungwa imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato ndetse no kwica abagore babiri ku bushake.

Uru rubanza rukaba rwaraciwe tariki ya 10 Gashyantare 2021 n’Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, uyu mwana w’imyaka 16 akaba yarahamwe n’icyaha cyo kwica ndetse no gusambanya abagore ku gahato.

Nkuko igihe yabitangaje, umurambo w’umugore wa mbere wabonetse tariki ya 06 Mutarama 2020 mu gashyamba kari mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe, hanyuma umurambo w’umugore wa kabiri uboneka tariki ya 12 Mutarama 2020 mu gashyamba k’inturusu gaherereye mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke ndetse bigaragara ko aba bagore bose basambanyijwe.

Hakimara kuboneka iyo mirambo yabo bagore uko ari babiri hahise hacyekwa

Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

N’ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button