Imikino
Trending

Rutahizamu Mugisha Gilbert yongereye amasezerano mw’ikipe ya APR Fc

Rutahizamu Mugisha Gilbert, byavugwaga ko agomba kujya gukina hanze y’u Rwanda, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya APR Fc.

Mu rugamba ikipe ya APR Fc ikomeje rwo kwiyubaka isinyisha abanyamahanga kugirango izabashe kwitwara neza mu mikino nyafurika ntabwo yibagiwe n’abakinnyi beza b’abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego ikipe ya APR Fc yegereye umukinnyi Mugisha Gilbert ukina yataka izamu anyuze ku mpande, bamusaba kuba yakongera amasezerano akagumana n’ikipe nyuma y’uko hari amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda yamwifuzaga ndetse ibiganiro bikaba byari bigeze kure.

Nkuko amakuru dukesha imbuga nkoranyambaga za Apr Fc zibigaragaza, Rutahizamu Mugisha Gilbert yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri muriyi kipe, aho azaba afatanya n’abandi bakinnyi bamaze gutangazwa niyi kipe mu rugamba rwo kuba bagera mu matsinda ya Caf Champions league.

Ntabwo Ari Mugisha Gilbert watangajwe niyi kipe gusa kuko hari n’abandi bakinnyi bamaze gusinya barimo Ndikumana Danny, umunyezamu Pavelh Ndzila, Nshimirimana Ismail pitchu, Taddeo Luanga, ndetse rutahizamu Victor Mbaoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button