AmakuruImikino
Trending

Rutahizamu Nshuti Innocent yabonye ikipe nshya

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshuti Innocent wari umaze igihe gito atandukanye n’ikipe ya One Knoxville SC yo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika mu cyiciro cya Gatatu, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijani.

Nshuti Innocent wari umaze iminsi mu Rwanda ndetse byavugwaga ko ashobora no gusubira mu ikipe ya Apr Fc yamugize uwo ari we kugeza ubu, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijani isanzwe ikinamo myugariro Mutsinzi Ange nkuko amakuru dukesha The newtimes abivuga.

Uyu rutahizamu ubwo yakinaga mu ikipe ya One Knoxville SC ntabwo ibintu byari bimeze neza nkuko yabyifuzaga kuko yari umukinnyi w’umusimbura ndetse ukina gacye cyane byatumye ubwo amasezerano ye muri iyi kipe yarangiraga itifuje kuba yamwongerera ayandi ahubwo bahitamo gutandukana burundu nyuma yo kubatsindira igitego kimwe mu mikino 20 yakinnye.

Uyu mukinnyi Nshuti Innocent akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Apr Fc yagiriyemo ibihe byiza, hari kandi ikipe ya Stade Tunisien yo mu gihugu cya Tunisiya ndetse n’ikipe ya One Knoxville SC yo muri Amerika yaherukagamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button