Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Edison Cavani yamaze guhagarikwa imikino itatu
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uruguay usanzwe akinira ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ubwongereza Edison Cavani, yamaze guhagarikwa imikino igera kuri itatu ndetse anacibwa amande agera ku bihumbi 100 , bitewe n’amagambo atari meza yatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri Shampiyona y’igihugu y’Abongereza kafashe umwanzuro wo guhagarika uyu mukinnyi imikino itatu adakina, bitewe n’amagambo yanditse ku rubuga rwe, aho yakoresheje ijambo rigira riti Nagrito, bikaba bitarakiriwe neza n’abashinzwe imyitwarire muri Premier League nubwo uyu mukinnyi yahise asiba ibyo yari yanditse kuri Instagram ye.
Uyu mugabo wageze mu ikipe ya Manchester United avuye mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ntabwo azagaragara mu mikino itatu ikipe ye izakina mu minsi iri mbere, harimo umukino wa Aston Villa muri shampiyona, harimo kandi umukino wa Manchester City muri Carabao cup uzaba kuwa3 ndetse n’umukino wa Watford mu gikombe cya FA Cup, ikindi kandi akazishyura amafaranga agera ku bihumbi 100 by’amapawundi.
Rutahizamu Edison Cavani mbere yo kugera muri Manchester United akaba yaragiye anyura mu makipe atandukanye, harimo ikipe ya Danubio yakiniye hagati ya 2005-2007, ikipe ya Palermo yakiniye 2007-2011, ikipe ya Napoli yakiniye 2011- 2013, hakaza kandi ikipe ya PSG yakiniye imikino 200 kuva 2013-2020 akayitsindira ibitego 138.