
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro Fc, bwamaze guhagarika igihe kitazwi bamwe mu batoza bayo.
Abatoza bahagaritswe ni Rubangura Omar usanzwe ari umutoza wungirije ndetse na Ishimwe Ally usanzwe ari umutoza w’abanyezamu muriyi kipe yo mu karere ka Rutsiro.
Ihagarikwa ryaba batoza bombi rije rikurikira ibihe bitoroshye ikipe ya Rutsiro Fc irimo byo guhora itsindwa ndetse hatagize igikorwa mu maguru mashya iyi kipe yazisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri.
Amakuru ahari akaba avuga ko aba batoza bombi bashobora kuba bahagaritswe bashinjwa gutsindisha ikipe yabo ku bushake biturutse ku kuba badashaka gukorana n’umutoza mukuru, Niyonkuru Gustave uheruka guhabwa akazi muriyi kipe.






















