Ikipe ya Rutsiro Fc iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, yasinyishije rutahizamu mushya Habimana Yves.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka kugirango izabashe kwitwara neza muri shampiyona uyu mwaka, ikipe ya Rutsiro Fc itozwa na Gatera Mussa, yakiriye Habimana Yves wahoze akinira ikipe ya Gorilla Fc mu myaka ibiri ishize.
Habimana Yves yari umwe mu bakinnyi bakunze gufasha cyane ikipe ya Gorilla Fc mu gihe yayikiniraga gusa ubwo amasezerano ye yarangiraga ntabwo ubuyobozi bwifuje kumwongerera ayandi byatumye atandukana nayo.
Kuri ubu uyu rutahizamu wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, arimo As Muhanga, Gasogi United, Gorilla Fc, Ni umukinnyi mushya mw’ikipe ya Rutsiro Fc, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Ikipe ya Rutsiro Fc isanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu kubera ko mu karere ka Rutsiro nta kibuga cyemewe kiriyo, Kuri uyu wa gatatu ikaza kuba yasuye ikipe ya APR Fc mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona.