Rwamagana: Ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro n’amazi kigiye kuvugutirwa umuti urambye
Mu gihe hari abaturage mu murenge wa Fumbwe bavuga ko bagorwa no kubona umuriro n’amazi hafi, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bubamara impungenge buvuga hari icyo buri kubikoraho ngo gikemuke mu maguru mashya.
Abaturage batuye mu tugali dutandukanye two muri uyu murenge by’umwihariko mu kagali ka Rugende, bavuga ko bibaza impamvu badahabwa umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza Kandi insiga n’amatiyo bibanyuraho.
Bati:” nka hano iwacu muri Rugende nta mazi n’umuriro tugira, kandi insinga n’amatiyo bitunyuraho ariko ntibitugereho, tukibaza aho bipfira kugirango natwe tugire tubone amazi n’amashanyarazi”
Asubiza iki kibazo, Mbonyumuvinyi Radjab mayor w’akarere ka Rwamagana, avuga ko ubwo igihe cy’impeshyi kigeze ibi byose bizakemuka kuko bimaze iminsi bikurikiranwa, ndetse ngo n’abafite ikibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato bikaba biri gukemurwa.
“Ngirango murabizi ko ikibazo cy’ibiza cyangije ingomero nyinshi z’amashanyarazi hamwe na hamwe, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG. Ibyo biza rero byatumye ingomero zimwe na zimwe zijyamo ibitaka, bituma zitongera gutanga umuriro ku rwego nk’urwo zari zisanzwe ziwutanga.”
Akomeza ati”ubwo igihe cy’impeshyi kigeze twizeye ko ikibazo cy’amashanyarazi kigiye gukemuka, kuko ibitaka byari byaragiye mu ngomero bizakurwamo, noneho izo ngomero zikongera gutanga umuriro nk’uko zari zisanzwe ziwutanga, ndetse n’amazi bikaba uko.”
Muri gahunda y’akarere ka Rwamagana ya Tujyanemo tugumanemo, mu mihigo tubyumvikanyeho, buri muturage afite umukoro wo kwesa imihigo kugira ngo iwabo aho batuye babeho neza kandi batekanye. Ngo ibyo bizafasha imidugudu, imirenge, akarere, intara n’igihugu batuyemo guhora ku isonga mu kugira abantu n’ahantu hasukuye ariko babigizemo uruhare.
Yanditswe na IYABIVUZE NIYONSENGA Blandine