Rwibutso Emma umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse umuririmbyi w’umuhanga Gospel ifite muri iki gihe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye shya yise “Ishimwe”ibumbatiye ubutumwa bwo kwibutsa abantu ishimwe rikomeye Imana yaremye mu buzima bwacu ubwo yaducunguraga.
Iyi akaba ari indirimbo ije yiyongera ku zindi ndirimbo afite zirimo “Ubwiza wihariye “, “Amazi meza”, “Umunyabwenge “ ndetse n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi yatangaje ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016 ubwo yari muri choral, aho yagize ati”Impamvu nahisemo umuziki wa Gospel nuko ndi umukristo kandi nifuzako abantu benshi bamenya Kristo nkuko yabiduhaye nk’inshingano yo kujyana ubutumwa bwiza ku bantu bose”.
Yakomeje agira ati” Ni umuziki natangiye
ndirimba muri chorale mu mwaka wa 2016 ariko nakoze indirimbo yanjye ya mbere mu mwaka wa 2020 yitwa “Mpa byose “.
Muri iyi ndirimbo “Ishimwe” uyu muhanzi aterura agira ati “ibyo satani yandegaga nibyo nari umunyabyaha ariko Yesu yarambabariye, none yaremye ishimwe mu mutima wanjye ntabasha gusobanura, wantuye umutwaro wari ku bitugu byanjye wampaye kubaho “.
Aganira natwe yavuze ko indirimbo ishimwe yaje ubwo yari yibutse ko Yesu yatubabariye ati “Indirimbo ishimwe yaje biturutse ku kwibuka ko Yesu yatubabariye kandi dukwiye kubibwira n’abandi bakamenya urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo kuri twe”.
Akaba yahise anateguza ko mu gihe kiri imbere ari gutegura live record ndetse na concert, aho mu magambo ye yagize ati “Mu gihe kiri imbere ndateganya gukomeza gukora indirimbo ndetse ngakora na live recording ndetse hamwe n’igihe cy’Imana nkazakora concert mu buryo bwo kugirango ubutumwa bwiza bugere kuri benshi”.
Ubwo yaganira n’umunyamakuru wacu kandi yahaye ubutumwa abanyarwanda muri iki gihe ati “Abanyarwanda nabaha ubutumwa bwo gukomeza gukizwa neza bakizera Imana abatarayimenya bakayimenya ndetse bakabana mu mahoro”.
REBA INDIRIMBO NSHYA “ISHIMWE” YA RWIBUTSO Emma