AmakuruImikino
Trending

Ikipe ya Nottingham Forest yabonye umutoza mushya

Ikipe ya Nottingham Forest yatangaje ko yasinyishije Sean Dyche nk’umutoza wayo mushya, asimbuye Ange Postecoglou uheruka kwirukanwa ubwo yatsindwaga na Chelsea ibitego 3-0 muri shampiyona.

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Nottingham Forest yemeje ko Dyche wahoze atoza Everton n’ikipe ya Burnley ndetse akaba yarananyuze muri Forest akiri muto, azatangira inshingano ze muri iyi kipe mu mukino wa Europa League ikipe ya Nottingham izaba ihuramo n’ikipe ya FC Porto kuwa kane.

Uyu mutoza w’imyaka 54 yasinye amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2027, Dyche akaba abaye umutoza wa gatatu ikipe ya  Nottingham Forest ishyizeho muri uyu mwaka w’imikino.

Sean Dyche akaba aje gusimbura Ange Postecoglou nawe wari warasimbuye Nuno Espirito Santo wahagaritswe kubera kutumvikana n’umuyobozi w’ikipe ya Nottingham Forest Evangelos Marinakis ndetse n’umuyobozi Edu Gaspar.

Ange Postecoglou wahoze atoza Tottenham yamaze iminsi 39 gusa ku ntebe y’ubutoza bwa Forest ndetse atarabashije gutsinda umukino n’umwe mu mikino 8 yatoje iyi kipe, ibi bikaba byaramugize umutoza umaze igihe gito kurusha abandi bose mu mateka ya Premier League.

Iyi kipe yari yatekereje no gutanga akazi ku bandi batoza barimo Roberto Manchini wahoze atoza ikipe ya Manchester City ndetse na Marco Silva usanzwe utoza ikipe ya Fulham ariko ubuyobozi bwiyi kipe bukaba bwarahisemo guha akazi Sean Dyche.

Dyche yari amaze igihe adafite akazi kuva muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Everton, aho yamaze imyaka ibiri atoza kuri Goodison Park ndetse akaba yarafashije iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere ubwo yari igeraniwe no kumanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button