AmakuruImikino
Trending

Manishimwe Djabel yahawe ikaze mu ikipe ya Police Fc

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu, Amavubi, Manishimwe Djabel, yamaze guhabwa ikaze n’ubuyobozi bw’ikipe ya Police Fc.

Uyu mukinnyi wavugwaga mu makipe yo mu gihugu cya Libya, yamaze gusinyira ikipe ya Police Fc isanzwe itozwa n’umutoza Ben Mousa banakoranye mu ikipe ya APR Fc.

Manishimwe Djabel waherukaga gutandukana n’ikipe ya Naft Al-Wasat Sports Club yo mu gihugu cya Iraq, yavuzwe cyane kwerekeza mu ikipe ya Police Fc kuko umutoza Ben Mousa yamwifuzaga nk’umuntu yatoje ariko isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi risozwa bidakunze.

Djabel yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police Fc

Uyu mukinnyi kandi yanavuzwe mu makipe yo mu gihugu cya Algeria, avugwa mu ikipe ya Azam itozwa n’umutoza Florent Ibenge ndetse n’amakipe yo gihugu cya Misiri gusa yahisemo gusinyira ikipe ya Police Fc.

Manishimwe Djabel akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Rayon Sport, Isonga, APR Fc, Mukura VS, USM Khenchela yo muri Algeria ndetse n’ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya na Naft Al-Wasat Sports Club zo mu gihugu cya Iraq.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button