Amakuru

Sobanukirwa irayidi y’ibitambo (Eid Al-adha)

Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Abayisilamu bo ku Isi bawizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

Kuri uyu munsi uba ari n’ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

Nyuma y’isengesho, imiryango n’inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

Uyu munsi utangirwa n’isengesho mu ngo, rigakurikirwa no gutangira kubaga inyamaswa ziza kuribwa nk’igitambo, zigasaranganywa n’inshuti n’abavandimwe uhereye ku bakene, nyuma akaba aribwo ibikorwa byo guteka bitangira.

Nta muyisilamu uba wemerewe kugira ikintu arya atarava gusenga.

Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y’idini ya Islam agena ko nk’ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk’imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button