Amakuru

Tanzania: Hatangajwe icyihishe inyuma y’urupfu rw’uwahoze ari perezida w’iki gihugu

Ni mu muhango wo gusezera kuri Benjamini William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania wabereye mu mujyi wa Dar es Salaam ejo ku cyumweru, nibwo umuryango we watangaje ko yapfuye bitunguranye azize indwara y’umutima.

Umwe mubagize umuryango wa William Mkapa wagize icyo avuga mu muhango wo kumusezeraho ati:”amaze kumva amakuru yarahagurutse asa n’ushaka kugenda ariko biranga arongera aricara yubika umutwe,mu maguru nyuma baje kureba uko ameze basanga yamaze kwitaba Imana. Ni byiza ko tuvuga ibi kuko buri wese ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kuvuga ibye.

Urupfu rwa William Mkapa rwatangajwe na Perezida John Magufuli mu ijoro rishyira kuwa gatanu w’icyumweru dusoje , avuga ko yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari kwitabwaho n’abaganga .

perezida Magufuli yavuze ko  Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania yarari  kuvurirwa mu bitaro, Igitambo cya misa cyo kumusezeraho cyitabiriwe n’abantu batandukanye, abakuru ba kiliziya gatolika muri Tanzania bamushimiye ko yayiteje imbere muri iki gihugu.

Leta ya Tanzania yatangaje ko Benjamin William Mkapa azashyingurwa ku ivuko rye ahitwa Lupaso mu gace kitwa Mtwara mu majyepfo ya Tanzania.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri kuva uyu munsi kuwa mbere kugeza kuwa gatatu ’’mu rwego rwo kunamira” Bwana Mkapa.

Imihango yo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu nirangira kuwa kabiri, nibwo umubiri we uzajyanwa gushyingurwa ku ivuko, nk’uko leta ya Tanzania ibivuga.

Bwana Majaliwa yabwiye abanyamakuru ko umubiri wa Mkapa, wari ufite imyaka 81, uzashyingurwa kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button