AmakuruImikino
Trending

Tennis: Carlos Alcaraz yatsinze Jannik Sinner yegukana US Open

Umukinnyi ukomeye cyane mu mukino wa Tennis, Carlos Alcaraz ukomoka mu gihugu cya Espagne yegukanye irushanwa rya US Open nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Jannik Sinner bari bahanganye.

Uyu akaba ari umukino waberaga kuri stade yitwa Arthur Ashe muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika ndetse ukaba ari n’umukino wari witabiririwe n’abantu benshi barimo n’amazina akomeye muriki gihugu.

Carlos Alcaraz, wakinnye uyu mukino wa nyuma yambaye umwambaro w’iroza ridasanzwe, yatsinze ku mukino we wa gatatu wa match point, ahita yishimira intsinzi akubita amaboko mu kirere mbere yo guhoberana na Jannik Sinner bari bahanganye ndetse no kwishimana n’ikipe ye.

Jannik Sinner, wari watsinzwe na Carlos Alcaraz nanone mu irushanwa rya French Open muri Kamena uyu mwaka, yongeye kubura igikombe cya Grand Slam ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2025, nubwo nawe yigeze gutsinda uyu Alcaraz ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Wimbledon ndetse icyo gihe akaba yaregukanye n’igikombe.

Nyuma yuyu mukino, Sinner yagize ati:

“Uyu mwaka twakinnye amarushanwa akomeye kandi menshi, Nagerageje uko nshoboye uyu munsi, ariko sinashoboye gukora ibirenze ibyo.”

Muri uyu mukino wa nyuma wa US Open, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari mu bafana barebye uko Carlos Alcaraz ndetse na Jannik Sinner bongeye guhurira ku mukino wa nyuma wa Grand Slam ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka.

Carlos Alcaraz yatsinze set ya mbere akoresheje uburyo bukomeye, ariko Jannik Sinner agaruka mu mukino atsinda set ya kabiri. Nyuma yaho, Alcaraz yihutishije umukino muri set ya gatatu ayitsinda 6-1 ndetse yongera no  gutsinda set ya kane maze asoza umukino atsinze Jannik set 3-1.

Nyuma yo kwegukana igikombe, Alcaraz yagize ati:

“Ni byiza gusangira ikibuga na Jannik Sinner, gusangira icyumba cy’urwambarirwaro, byose tukabisangira. Nishimiye cyane abantu mfite hafi yanjye. Intsinzi zanjye zose ni ku bwanyu, niyi nsinzi mbonye uyu munsi n’iyanyu.”

Iyi ntsinzi yahesheje Carlos Alcaraz kwegukana irushanwa rya US Open ku nshuro ya kabiri mu mateka ye ndetse akomeza kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye cyane muri Tennis kw’isi.

Jannik Sinner yongeye gutsindwa na Carlos Alcaraz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button