Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The ben ariguca amarenga ko yaba agiye kureka umuziki w’indirimbo zisanzwe bamwe bita indirimbo z’isi akaba yakwerekeza mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.
Ibi yabigaragaje ubwo yari mu gitaramo cyari cyiswe “The New Year Groove Concert” cyabereye muri Bk Arena tariki ya 1 Mutarama 2025, aho yabwiye abari bitabiriye iki gitaramo ko umwaka utaha ashobora kuzagaruka muri iriya nzu y’imyidagaduro aje guhimbaza Imana.
Ubwo yari ku rubyiniro yafashe umwanya muto arangije agira ati “Ibi sinigeze mbitegura sinzi nuko byanjemo ariko ndagirango mbasabe mwakire yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza kandi mujye mushaka akanya mwihererane n’Imana yacu” Aha niho ababirebera hafi bakomeje kugenda bavuga ko tayali yaba nawe agiye gusezera umuziki usanzwe.
Umuhanzi The Ben umaze iminsi micye akoreye amateka muri Bk Arena ubwo yamurikaga umuzingo w’indirimbo yise Plenty Love, amaze iminsi agaragara cyane mu nsengero ndetse byongeyeho n’inshuti yakadasohoka ya Israel Mbonyi ndetse amakuru ahari akaba avuga ko bafitanye umushinga w’indirimbo.
Mugisha Benjamin, The Ben, aramutse yinjiye mu muziki wa Gospel byeruye yaza akora izindi ndirimbo zihimbaza Imana zaba zije zisanga izindi yari yarakoze zirimo iyitwa ‘Ndaje’ ndetse na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ikindi The Ben yinjiye muri Gospel yaba ahasanze abandi bahanzi bamaze gusezera umuziki usanzwe barimo inshuti ye magara Meddy ndetse na Bosco Niyo.