AmakuruImyidagaduro
Trending

‎The Promise Worshiper ‎bagize icyo bavuga ku ndirimbo yabo “Ndakwizeye”

‎The Promise Worshiper n’itsinda rihuriyemo abaririmbyi b’urubyiruko basengera mu matorero ya gikirisitu atandukanye, Iri tsinda rikaba ryaratangiye  ibikorwa bya muzika ahagana mu mwaka wa 2020 rikaba rigizwe n’abaririmbyi 28 harimo n’abacuranzi.

‎Ubwo twaganiraga n’ubuyobozi bw’iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana bwatubwiyeko bafite gahunda zo gukora cyane muri uyu mwaka, Aho umuyobozi waryo yagize ati”Gahunda dufite muri uyu mwaka n’ugukora kuri Album yacu ya mbere yose ikajya hanze”.

Yakomeje agira ati”Iyi ni album igizwe n’indirimbo 9 hakaba harimo niyo twasohoye yitwa ndakwizeye ndetse turateganya no guha abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana EP (Extended Playlist) muri uyu mwaka ndetse mu muwaka utaha tukaba duteganya kuzamurika album yacu ya mbere”.

‎Ikindi kandi uyu muyobozi akaba yakomoje ku buryo iyi ndirimbo NDAKWIZEYE yaje cyane ko iriguhembura imitima ya benshi, aho yavuze ko iyi ndirimbo yaje ubwo bari mu bihe bitoroshye nk’itsinda (as a team).

Yavuze ko kandi iyi ndirimbo ari ubuhamya kuri buri muntu haribyo bari barimo bisa nkaho bibarusha amaboko nk’itsinda, ariko iyi ndirimbo yaje mu rwego rwo kubahumuriza bibuka ibyo Imana yabakoreye byari bikomeye cyane mu buzima bwa bwabo bibatera gushima Imana babinyujije mu ndirimbo ndetse ngo bahawe ijambo riri mu gitabo cya Daniel 3:17-18.

Iri jambo rikaba rivuga ngo ‎“Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani, Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”
‎‭‭
‎Iyi ndirimbo ihumuriza Imitima y’abantu bihebye ibabwirako iyakoze biriya byari bikomeye nibi izabikora byose nubwo byaba bisa nkaho bigoranye cyangwa Imana iri kure yawe, ariko nanone inkuru ya Daniel itwibutsa ko nubwo Imana itabikora tutazahwema kuvuga ko igira neza Tuyizeye.



‎Ryoherwa n’indirimbo “Ndakwizeye”  ya The Promise Worshiper bafatanyije na BUTERA Blaise ndetse na NZIZA Prince.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button