Imikino
Trending

Theo Walcott wakanyujijeho muri Arsenal yamanitse inkweto

Rutahizamu Theo Walcott, wanyuze mu makipe atandukanye mu gihugu cy’ubwongereza, yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Ni inkuru yasohotse ku mugoroba washyize, ubwo amakuru yajyaga hanze avuga ko uyu mukino wanyuze mu makipe akomeye arimo Arsenal yagiriyemo ibihe byiza, Southampton yazamukiyemo ndetse n’ikipe ya Everton.

Walcott ubwo yakinaga muri Everton

Theo Walcott yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Arsenal kuko abantu benshi bamumenye akina muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa London, ubwo yatozwaga n’umutoza Arsene Wenger Ari nawe wamuhaye amahirwe bwa mbere akiri umwana muto cyane.

Uyu mukinnyi usoje gukina umupira w’amaguru afite imyaka 34 y’amavuko, yatwaranye n’ikipe ya Arsenal ibikombe birimo FA Cup ndetse na Community Shield, akaba asoje kandi gukina ruhago atsinze ibitego 129 mu mikino 560 yakiniye amakipe yose yanyuzemo ndetse akaba yaranakiniye n’ikipe y’igihugu y’Abongereza.

Theo Walcott asoje umupira yakinaga mu ikipe ya Southampton

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button