Amakuru

Toni zirenga 22 za zahabu uRwanda rwazivumbuye ku butaka bwazo

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ikeneye abashoramari mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro atadukanye, aho byagaragaye ko ifite izirenga toni za zahabu 22 mu birombe bitandukanye.

Mu Rwanda ubu hari  inganda zitunganya amabuye y’agaciro zirimo urwa gasegereti (Luna Smelter), urutunganya zahabu (Gasabo Gold Refinery Ltd) n’urutunganya Tantalum rurimo kubakwa.

Imibare yerekana ko mu mabuye azwi nka 3Ts agizwe na gasegereti, wolfram na coltan, rufite toni zirenga 1.439.602, mu gihe amabuye adasanzwe arimo na Lithium, Beryllium, Uranium na Iron Ore, habarwa toni zirenga 110.633.610.

Ikigo kigihugu gishinzwe icukurwa ry’amabuye y’agaciro RMB cyatangaje ko mbere yuko twinjira muri 2023 hinjiye arenga 247.480.699,40$,avuye mu icukurwa ry’amabuye,akaba yaracukuwe mbere y’amezi atatu umwaka wa 2023 ngo tuwugeremo.

Muri ayo mezi, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibilo 316.093 muri Mutarama, yinjije 5.436.480$, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 320.555 yinjije 5.398.054$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 363.701 yinjiza 5.903.483$.

Amabuye ya Zahabu ni yo yinjirije u Rwanda cyane kuko muri Mutarama rwacuruje ibilo 850 byinjiza 53.234.196,20$; muri Gashyantare hacurujwe ibilo 745 bya 46.529.585,80$

U Rwanda kandi rugaragaza ko hakenewe inganda zitandukanye zitunganya amabuye y’agaciro nka tungsten, Lithium n’izikata amabengeza, kimwe n’andi mabuye.

Muri izo nganda, mu mwaka ushize ikigo Solex Rwanda cyatangijwe n’abashoramari bo muri Afurika y’Epfo bakora imirimbo ihenze, cyane binyuze mu gutunganya amabuye y’agaciro arimo diamant, amabengeza (Amethyst) na gemstones, cyatangaje ko gishaka gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Solex Rwanda Ltd, Solly Masilo, yabwiye IGIHE tunakesha iyi nkuru  ko aya mabuye y’agaciro bayabyazamo imirimbo yo ku rwego ruhanitse, cyangwa bakayataka, bakayanogereza mu buryo umukiliya ashobora kubyifuzamo.

Yavuze ko mu Rwanda bifuza kuhakorera imirimbo yo ku rwego rwo hejuru igenewe abakiliya mu gihugu, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Imibare y’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) iheruka kwerekana ko urwego rw’inganda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwazamutseho 9 ku ijana, ndetse rutanga 1.7 ku ijana by’umusaruro mbumbe.

Muri icyo gihe, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rwazamutseho 15 ku ijana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button