AmakuruImikino
Trending

Tottenham Hotspurs ishobora gusinyisha Xavi Simons

Ikipe ya Tottenham Hotspurs ishobora gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga Xavi Simons nyuma yo kubura Eberechi Eze werekeje mu ikipe ya Arsenal.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubwongereza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, ikipe ya Tottenham bateye intambwe ikomeye nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bihuza ubuyobozi bwiyi kipe ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya RB Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage Xavi Simons asanzwe akinira.

Xavi Simons yari amaze igihe ategereje niba ikipe ya Chelsea yashyira mu bikorwa ubushake yari ifite bwo kumugura avuye muri RB Leipzig ariko ntibyakunda bitewe nuko iyi kipe ya The Blues isa niyacishije macye mu kuba yazana uyu musore w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi.

Abasesenguzi batandukanye b’imikino bavuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Tottenham bwatangiye kwishimira intambwe bagezeho mu biganiro byo kuzana uyu mukinnyi, kuko babona ko bari hafi kugura umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu bakina hagati mu kibuga ku mugabane w’iburayi, Byongeye kandi barabona ko uyu mukinnyi bashobora kumubona ku giciro cyiza ugereranyije n’abandi bari barimo gushaka.

Nyuma yo kugura Mohammed Kudus muri iyi mpeshyi ndetse bakaza kubura abakinnyi bashakaga barimo Morgan Gibbs-White ndetse na Eberechi Eze, Basanga gusinyisha Xavi Simons ku mafaranga macye ugereranije nayo bari kuzatanga ku bandi byafatwa nk’ipfundo rikomeye mu rugendo rwo kongera kubaka ikipe ya Tottenham Hotspurs ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button