AmakuruUbuzima
Trending

Tumenye: Imyanya myibarukiro y’umugabo

Imyanya ndagagitsina y’umugabo ni kimwe mu bice by’umubiri byoroha kubyiga no kubimenya. Ntibiruhije cyane nka bagenzi babo b’abagore. Ikindi ni uko akenshi ijyana n’imiyoboro y’inkari bityo byigirwa hamwe.

Bitandukanye no ku mugore. Ibice byinshi by’igitsina gabo bigaragara inyuma. Ibyo bice bigaragara inyuma ni igitsina gabo (Imboro) n’amabya. Mu bice by’imbere harimo nka prostate, imiyoborantanga, imirerantanga n’ibindi..

Akamaro k’imyanya myibarukiro y’umugabo

  • Gukora, kubika no gutwara intanga ngabo n’amasohoro
  • Gusohora amasohoro mu gitsina cy’umugabo
  • Gukora no gutanga imisemburo ya kigabo

Igitsina gabo (Imboro)

Iyo bavuze igitsina gabo abenshi nicyo bumva. Imboro ni igice kiri hanze. Kigira uburebure butandukanye bitewe n’umuntu ariko tugereranije gipima hagati ya cm 7 na 12 iyo idashyutswe. Iyo umugabo ashyutswe igitsina cyiyongeraho cm nkeya kikaba cyareshya na cm 15. Igitsina cy’umugabo kigizwe n’igice gifashe ku nda, igice kirekire cyiburungushuye n’agahu gatwikiriye hejuru. Aka gahu ni nako bakeba iyo basiramura.

Umumaro w’ingezi w’imboro ni ugukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kwihagarika. Igitsina cy’umugabo kinyurwamo n’utuyoboro duto tw’inkari tuva mu ruhago. Amasohoro yifitemo intanga ngabo asohoka mu gitsina ku musozo w’imibonano mpuzabitsina, akajya mu gitsina gore bityo akaba yasama.

Amabya (Testicles)

Ni uduce 2 tumeze nk’udusabo tureshya nka cm 5 buri kamwe, turi munsi y’imboro. Icyo amabya amara ni ugusohora umusemburo gabo witwa testosterone. Ikindi ashinzwe ni ugukora ndetse akanabika intanga ngabo.

Isaho y’amabya (scrotum) ni igice cy’igitsina gabo kiba giteretsemo amabya. Kigizwe n’uruhu n’imikaya. Akamaro kayo ni ukugena ubushyuhe bworohereza ikorwa ry’intangangabo. Intangangabo rero zikorwa ku bushyuhe buri munsi ho degre celcius 2 ku bw’umubiri busanzwe. Iki gice kandi gihindura ingano yacyo bitewe n’ubushyuhe.

Umurerantanga (epidydime)

Ni gice kiri ku musozo w’amabya ndetse akaba ari umwanya intanga zikuriramo nyuma y’uko zakozwe n’amabya nyirizina.

Imiyoborantanga

Ni imiheha miremire, ifite umubyimba muto iyobora intanga izivana mu mirerantanga izijyana inyuma y’uruhago yitegura kuba yasohorwa.

Imvubura

Iyi miyoborantanga inyura mu mvubura (seminal vesicles and prostate gland) zirekura amatembabuzi yivanga n’intanga bigakora amasohoro. Ayo matembabuzi yoroshya kandi akanagaburira amasohoro.

Umuyoboro w’inkari

Mu gihe cyo gusohora, amasohoro anyura mu mboro no mu muyoboro w’inkari akajya hanze. Uyu muyoboro w’inkari nyine niwo usohora n’inkari.

Umwenge w’inkari

Ni akenge kari ku gitsina cy’umugabo inkari cyangwa amasohoro bisohokeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button