U Rwanda ntirugaragara mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ireme ry’uburezi riteye imbere kurusha ibindi
Mu buzima bwacu bwa buri munsi uburezi n’ingenzi kuri buri muntu wese utuye kuri iyi isi yacu, ariko bikaba bitandukanye ku bijyanye n’ubumenyi bitewe naho umuntu yaherewe ubwo bumenyi, haba igihe yabuherewemo ndetse n’aba bumuhaye.
Muri iyi si yacu dutuyemo ya none abantu bitaye cyane mu kuvugurura uburezi bahereye ku bwo umuntu ahabwa n’ababyeyi (Informal) ndetse n’imiryango hamwe n’uburezi butangwa mu mashuri atandukanye (Formal).
Muri iki gihe turimo buri mubyeyi wese, aba yifuza ko umwana yakwiga ahantu heza hazatuma ahabwa ubumenyi bwiza, buzamufasha kwibeshaho mu buzima bwe bw’ahazaza. Hari ibintu byinshi bishingirwaho kugira ngo uburezi butere imbere kandi bukaba ari ntajegajega.
Aha twababwira nko kuba abarimu bafite ubunararibonye buhagije muri uwo mwuga, kuba aho ubwo burezi butangirwa bafite ibikoresho bihagije nkenerwa kugira ngo abanyeshuri biborohere gusobanukirwa buri kimwe, uburyo ubwo bumenyi butangwamo na porogaramu y’ishuri ritanga ubwo burezi, ku buryo uyigiramo abasha kubona ubumenyi bw’umwimerere.
Dore ibihugu 10 bifite uburezi buteye imbere kurusha ibindi kuri uyu mugabane wacu nk’uko ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ‘World Economic Forum’ ryabitangaje mu bushakashatsi ryakoze.
1.Seychelles
Igihugu kiza ku mwanya wa mbere muri Afrika mu ireme ry’uburezi riteye imbere ni Seychelles n’amanota 69,3% ndetse kikaba n’igihugu cyonyine cyo muri Afuriza kiri mu bihugu 50 bya mbere ku isi. Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera ku 95.000. UNESCO ivuga ko mu 2016, guverinoma yakoresheje 11,72% by’amafaranga yose yakoreshejwe mu burezi.
Uburezi ni itegeko kugeza ku myaka 16, kandi amashuri yose ni Ubuntu kugeza umunyeshuri arangije segonderi. 98.9% by’abari hagati y’imyaka 15 na 24 barize. 98.9 ku ijana by’abaturage bafite imyaka 15 kugeza 24 bazi gusoma no kwandika.
2. Tunisia
Sisitemu ya kabiri nziza y’uburezi muri Afurika iboneka muri Tuniziya, iri ku mwanya wa 71 kuri gahunda y’uburezi ku isi n’amanota 61.4. Ikaba iri ku mwanya wa 49 ku mibereho y’ishuri na 51 ku kigereranyo cy’abanyeshuri.
Kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1956, Guverinoma ya Tuniziya yibanze ku guteza imbere gahunda y’uburezi itanga umusingi ukomeye w’abantu washobora gukemura ibibazo bikenerwa n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Uburezi ni cyo kintu cya mbere Guverinoma ishyira imbere, aho amafaranga arenga 20 ku ijana y’ingengo y’imari ya leta yagenewe uburezi. Igipimo cyo gusoma no kwandika mu 2015 cyari 81%.
3. Mauritius
Igihugu cya Mauritius Mauritius na miliyoni 1.2, Sisiteme y’uburezi ya Mauritius iri ku mwanya wa 74 ku Isi no ku mwanya wa 3 muri Afurika kuko ifite amanota 61%. Muri Mauritius abize bari ku kigero cya 94%. Kuva mu 2005 kwiga ni itegeko kuri buri mwana wese uri munsi y’imyaka 16 kandi Leta ni yo yishingira Transport y’abanyeshuri. Abanyeshuri bo muri Maurtius bahora ku mwanya wa mbere ku isi buri mwaka ku rwego mpuzamahanga rwa Cambridge International O, n’ibizamini byo ku rwego mpuzamahanga A na AS.
4. South Africa
Igihugu cya Afurika y’Epfo gituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%. Ikaba iza ku mwanya wa 84 kuri gahunda y’uburezi ku isi, ndetse no ku mwanya wa 4 mu kugira gahunda nziza y’uburezi muri Afurika n’amanota 58.4%.
5. Algeria
Igihugu cya kabiri cya Afurika y’Amajyaruguru kuri uru rutonde ni Alijeriya iza ku mwanya wa 88 kuri gahunda y’uburezi ku isi, na 5 muri Afurika n’amanota 57.4, n’umwanya wa 65 ku myaka yo kubaho kw’ishuri. Algeria ituwe na miliyoni 41.3, umubare w’abazi gusoma no kwandika ni 75% by’abaturage.
6. Botswana
Igihugu cya Botswana gituwe na 2,3 miliyoni, abajijutse ni 88%. Botswana iri ku mwanya wa 92 kuri gahunda y’uburezi ku isi inyuma ya Irani ndetse na Brezil. Ifite umwanya wa 6 muri Afurika n’amanota 56.7%. Iri ku mwanya wa 67 ku kwiyongera kw’amahugurwa y’abakozi na 76 ku myaka yo kwiga. Muri Botswana abana bigira Ubuntu imyaka 10 ibanza. Kwiga amashuri yisumbuye ntabwo ari itegeko nta n’ubwo ari ubuntu.
7. Kenya
Kenya; Igihugu cya Afurika y’Iburasirazuba gituwe na miliyoni 49.7 kiza ku mwanya wa 95 kuri gahunda y’uburezi ku isi, imbere y’u Buhinde na nyuma ya Brezil. Kenya ikaba iza ku mwanya wa 7 muri Afrika ikaba ifite amanota 55.4%.
Iba iya 21 ku Isi mu guha abarimu amahugurwa, iya 43 mu kwigisha ikoresheje ikoranabuhanga (Digital). Mu gihugu cya Kenya umwana uri hagati y’imyaka 7 na 17 ni itegeko kwiga. Abajijutse ni 78.7% nk’uko bitangazwa na UNESCO. UNESCO ivuga kandi ko 17.58 ku ijana by’amafaranga leta yakoresheje muri 2017 yagiye mu burezi.
8. Cape Verde
Igihugu cya Cape Verde gituwe n’abaturage 546 000, bisa nk’aho ari ibitangaza kuko igihugu cya Cape Verde kibanziriza igihugu nka Misiri. Cape Verde sisiteme y’uburezi iri ku mwanya wa 98 ku isi n’amanota 53,3%. Gutanga ubumenyi bufasha abana gusesengura (Critical thinking) iri ku mwanya wa 53, guha abarimu amahugurwa iri ku mwanya wa 71. Muri Cape Verde kwiga ni itegeko ku mwana wese uri hagati y’imyaka 7 na 14. Ni mu gihe umwana wese utararenza imyaka 12 yigira Ubuntu.
9. Egypt
Igihugu cya Misiri kiza ku mwanya wa 99 kuri gahunda y’uburezi ku isi, ndetse n’icya 9 muri Afurika n’amanota 52.8%, imbere ya Namibiya. Misiri ri ku mwanya wa 70 ku isi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga (Digital education). Misiri itegeka ko abana bose bafite hagati y’imyaka 6 na 17 bagomba kwiga. Mu gihugu hose abize bari ku kigero cya 71%.
10. Namibia
Namibia ituwe na miliyoni 2.34, iza ku mwanya w’ 100 muri gahunda y’uburezi ku isi, naho muri Afrika iza ku mwanya wa 10 n’amanota 52.7%. Ndetse no ku mwanya wa 43 ku isi ku bijyanye no guhugura abakozi. Muri Namibiya, ni itegeko kuri buri muturage uri hagati y’imyaka 6-16 kugira ngo yige. Imyaka 10 ibanza Leta niyo yishyura ikiguzi cy’uburezi. Mu gihugu hose abize bari ku kigero cya 88.2%.
Src: afterschoolafrica.com