AmakuruImikino
Trending

U Rwanda rwongeye kwisanga mu itsinda rimwe na Nigeriya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze kumenya itsinda izaba iherereyemo mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika (AFCON) giteganijwe kubera mu gihugu cya Maroc umwaka utaha.

N’itombora yabaye kuri uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2024, isize ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda rya kane hamwe n’amakipe atoroshye n’agato ndetse bakunze guhura kenshi.

Iri tsinda rya kane rikaba rigizwe n’amakipe arimo ikipe y’igihugu ya Nigeriya, ikipe y’igihugu ya Libya, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Benin.

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Benin hamwe na Nigeriya kuko basanzwe basangiye itsinda mu mikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’isi ndetse u Rwanda ari narwo ruriyoboye.

Imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ikaba iteganijwe kuzabera mu gihugu cya Maroc mu kwezi kwa 12 mu mwaka utaha wa 2025, igiheruka kikaba cyari cyabereye muri Cote D’Ivoire ari nayo yacyegukanye.

Uko amatsinda yose ahagaze nyuma ya tombora

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button