Amakuru

Ubuhinde: Abagabo 9 bishwe no kunywa umuti wo gukaraba intoki

Iri sanganya ryabaye mu gihugu cy’ubuhinde mu minsi 2 ishize, ubwo abagabo 9 basangaga amaduka ya Liquor yose yafunzwe, hanyuma basimbuza izi nzoga umuti wo gukaraba intoki bavanga n’amazi ndetse na soda.

Umuyobozi wa Polisi mu gace kitwa Kurichedu aba bantu bari batuyemo, yavuze ko bakimara kunywa uyu muti wo gukaraba intoki ku bwinshi,bahise bata ubwenge bajyanwa igitaraganya kwa muganga bahagera bashyizemo umwuka.

Inzoga za liquor zahagaritswe kugurishwa mu gihugu cy’buhinde kubera ingamba za Leta zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Aba bantu bahitanywe n’uyu muti wo gukaraba intoki, baje biyongera ku bandi bantu barenga ibihumbi 35 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus muri iki gihugu cy’Ubuhinde. Abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 63 muri iki gihugu bamaze kwandura Coronavirus.

Amagana y’abaturage bo mu gihugu cy’Buhinde bakunze gupfa bishwe no kunywa inzoga zirimo uburozi ziba ziganjemo iz’inkorano. Igituma izi nzoga zica abantu ku bwinshi n’uko bongeramo uburozi bwa Methanol mu rwego rwo kuzisembura cyane ngo zibasindishe bikarangira zitwaye ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button