Amakuru

RNIT iterambere fund: kwizigamira bikwiye kuba umuco ku banyarwanda bidasabye ko hari ibyo uba wasaguye.

Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere Fund bugaragaza ko kwizigamira bikwiye kuba umuco ku banyarwanda bidasabye ko hari ibyo uba wasaguye.

Ibi RNIT Ltd, yabigarutseho mu mahugurwa y’umunsi umwe yahaye abanyamakuru kugira ngo bagire ubumenyi ku mikorere y’icyo kigega banabusangize n’abandi banyarwanda muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa RNIT Iterambere fund, Gatera Jonathan, avuga ko bikwiye ko imyumvire y’uko kwizigamira bisaba kuba wagize icyo usagura ikwiye gucika mu Banyarwanda, ahubwo bagatekereza kujya bazigama mbere yo kugira ikindi bakoresha amafaranga.

Yagize ati “Kumva ko uzizigamira kubera ko wasaguye ntabwo ari byo, kwizigamira bigomba kujya mu muco wacu, uhembwe agire nibura nk’ibihumbi bibiri yizigama ariko bitavuzeko ubonye nari hejuru yayo utayizigama kuko ayo mafaranga ibihumbi bibiri ariyo fatizo”.

Gatera avuga ko nubwo kwizigamira bifite inyungu ku iterambere ry’ubikoze, ariko kandi ngo binafasha Igihugu gukomeza kwihuta mu kugera ku ntego z’iterambere mu buryo bworoshye.

Ati: “Ubwizigamire bwawe n’ubwo wavuga ngo wenda mu Kigega Iterambere Fund amake ni ibihumbi bibiri, wibwira ko wenda ari make, ariko iyo ufashe ibihumbi bibiri, n’ubundi ibihumbi bibiri, tukayahuriza hamwe, iyo tuyashoye akenshi tuba dushoye mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta, ari byo bituma Leta ishobora kubona amafaranga ikoresha mu mishinga y’igihe kirekire, mu buryo butayihenze kandi aturutse mu Banyarwanda.”

Kuva Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangira mu 2016 kimaze kugera ku mutungo wa miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda, y’abanyamuryango bagera ku bihumbi 18 bari mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

By’umwihariko urubyiruko n’abagore bashishikarizwa kwitabira kubika amafaranga muri RNIT Iterambere Fund, kubera ko umunyamigabane yungukirwa 11% buri mwaka, ikaba ari inyungu udashobora gusanga ahandi mu bindi bigo by’imari mu Rwanda.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button