
Mu gihugu cya Uganda, mu ntara ya Kigezi mu gace kitwa Kyanamira habereye impanuka y’imodoka yo bwoko bw’ikamyo yahitanye umusore w’umunyarwanda.
Nkuko amakuru dukesha Igihe abivuga, Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Mbarara-Kabale muri santere y’ubucuruzi yitwa Kyanamira nyuma y’uko ikamyo yari itwaye n’umusore w’umunyarwanda witwa Muhire yacikaga feri ikarenga umuhanda.
Aya makuru akaba yemejwe na Elly Mate usanzwe ari umuvugizi wa polisi mu ntara ya Kigezi, aho yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi byatumye icika feri maze uyu musore w’umunyarwanda wari uyitwaye ananirwa kuyiyobora ihita irenga umuhanda.
Elly Mate yakomeje avuga ko ubwo iyi kamyo yo mu bwoko bwa Sinotruk yarengaga umuhanda, uyu musore w’umunyarwanda w’imyaka 23 witwa Muhire wari uyitwaye yahise yitaba Imana ndetse umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Kabare.
Uganda n’igihugu gikunze kuberamo impanuka nyinshi z’imodoka bitewe nuko imihanda yaho iteye ndetse n’umuvuduko mwinshi ukabije abatwaye ibinyabiziga baba bagenderaho.