Umugabo akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo asa cyane na Rutahizamu Lionel Messi
Umugabo w’imyaka 27 witwa Mohammed Ibrahim Battah ukomoka mu gihugu cya Misiri, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ukuntu asa cyane na Rutahizamu w’ikipe ya Barcelona ionel Messi.
Nkuko amakuru akomeje kugenda abivuga ngo uyu mugabo Ibrahim Battah amaze gukundwa n’abantu benshi muri kiriya gihugu bitewe n’uburyo asa na Lionel Messi, ikindi kandi ngo anasanzwe afana ikipe ya Barcelona ndetse ngo akaba akunda byimazeyo umukinnyi Lionel Messi.
Uyu mugabo Ibrahim Battah yabwiye ikinyamakuru ko ubwo natangiraga gutereka ubwanwa, inshuti ze zatangiye kumubwira ko asa na Rutahizamu wa Barcelona Lionel Messi ndetse ngo ubwo ubwanwa bwe bwari bumaze kuba bwinshi cyane noneho abantu bose batangiye kubona ko asa nuriya mukinnyi Messi ukomoka mu gihugu cya Argentine.
Abantu benshi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakaba bakomeje gutangzwa n’uburyo Ibrahim Battah asa cyane na Lionel Messi kandi ubusanzwe ari abantu bataziranye, abazi uyu mugabo akaba akunze kwiyambarira imyenda ya Barcelona yanditseho nimero 10 ubundi yambarwa na Messi.
Ibrahim Battah akoaba aherutse gusura ikigo cy’impfubyi cya Zagazig giherereye mu mujyi uri muri 90Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Cairo ndetse abana bo muri icyo kigo cy’imfubyi bakaba barishimye cyane nyuma yo kubona uyu mugabo usa na Lionel Messi abasura.