Umugabo witwa Aboubakar Ishaq wari uturutse muri Nigeriya yerekeza mu mujyi wa Dubai, yafashwe n’inzengo zishinzwe Gasutamo, akaba yafatanwe amakarita ya Bank azwi nka (ATM cards) agera Ku 2886 ndetse na Simcard zigera kuri enye zitandukanye.
Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhamed kiri mu murwa mukuru, Lagos, ari hafi kurira indege yerekeza i Dubai.
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2020, urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha by’ukungu n’imari rwatangiye iperereza ku byaha Ishaq Aboubakar akurikiranweho, ndetse n’abo bashobora kuba bakorana, barashakishwa.
Ubusanzwe bizwi ko iyo umuntu ari umukiriya wa banki runaka, afitemo konti (compte), ahabwa ikarita ya ATM imwe yo kubikurizaho amafaranga. Ashobora kubona irenze imwe bitewe n’umubare w’amabanki abereye umukiriya gusa ntashobora kugeza ku yafatanwe Ishaq Aboubakar.