Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya abogore 50 akoresheje amarozi
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa umugabo witwa Shina Adaramola watawe muri yombi na polisi nyuma yo kwemera ko yakoresheje uburozi maze agasambanya abagore barenga 50
Nkuko byatangajwe na Polisi yo mu gace ka Ondo, yavuze ko yataye muri yombi Adaramora wiyemerera gusambanya abagore 50 ndetse no kwiba ingo zitandukanye akoresheje uburozi ndetse n’intwaro.
Ubwo Polisi yamuhataga ibibazo, Adaramora yavuze ko yatawe n’umukunzi we bagiye gushyingiranwa, hanyuma ahita atangira gukoresha amarozi akajya asambanya abagore n’abandi ndetse akajya akora n’ubujura.
Yagize ati “Nari mfite umukobwa dukundana twendaga gukora ubukwe aransiga yisangira undi mugabo, Nahuye n’ubukene mera nk’umusazi nibwo nahise nganyira gukoresha uburozi ndetse no kwiba nkoresheje intwaro.
Adaramora yavuze ko yakoreshaga amayeri menshi akinjira mu birori bitandukanye, hanyuma akaba ariho akura abagore ajya gusambanya ndetse akabikora yahishe isura kuburyo ntawamenyaga uwo ariwe.
Uyu mugabo Adaramora akaba yarafashwe nyuma y’umukwabo wakozwe na polisi mu gace ka Ongo.