
Mu karere ka Karongi, haravugwa inkuru yitabwa muri yombi ry’umugabo w’imyaka 42 wafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore w’imyaka 37 bari bamaze imyaka irindwi babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, Uyu mugore yageze mu rugo ahagana saa tatu n’iminota 40 z’ijoro, maze asanga umugabo amutegereje afite umuhoro mu ntoki, maze ahita amutema biza kumuviramo urupfu ako kanya.
Ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Winzira, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi mu ijoro ryo kuwa 18 Ugushyingo 2025.
Abaturage bakaba batangaje ko amakimbirane hagati yaba bombi yatangiriye mu kabari aho basangiriraga maze umugabo akumva umugore we arimo kuvugira kuri telefone avugana nundi mugabo, bikamuviramo umujinya mwinshi.
Biravugwa kandi ko uyu mugabo w’imyaka 42 yari asanzwe afite urundi rugo, ariko akajya aza kurarana n’uyu mugore bari bamaze igihe kinini babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Aya makuru akaba akomeza avuga ko uyu mugabo akimara gukora aya mahano yo kwica umugore we babanaga yahise atoroka ariko kuri ubu akaba yamaze gutabwa muri yombi afatiwe mu murenge wa Gitesi.
























