Umugore yatawe muri yombi nyuma yo kwibeshya agatera icyuma umugabo we
Umugore witwa Leonora R yatawe muri yombi na Polisi ubwo yibeshyaga agatera icyuma umugabo we, nyuma yo kubona amafoto umugabo we aryamanye n’umukobwa gusa ntiyamenyako ari amafoto ye akiri umukobwa ubwo bari baryamanye.
Uyu mugore wabanaga n’umugabo we ahitwa Cajeme, Sonora muri Mexico, yananiwe kwibuka aya mafoto bombi bifotoje bari mu buryohe bwo mu gitanda niko gutera icyuma uyu mugabo we amushinja kumuca inyuma agasambana n’umukobwa muto nyamara uwo mukobwa yari uyu mugore utariyibukaga.
Uyu mugabo yatewe ibyuma byinshi mu maboko n’amaguru niko guhita ajyanwa kwa muganga.
nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Dossier Politico cyavuze ko madamu Leonora yabonye aya mafoto muri telefoni y’umugabo we uzwi ku izina rya Juan niko guhita yemeza ko ari ibimenyetso by’uko amuca inyuma.
Uyu mugore ngo yahise yegera umugabo we atangira kumutuka cyane barashyamirana, hanyuma batangira kurwana aribwo uyu mugore yahise afata icyuma atera umugabo we undi akarwana amuhunga.
Uyu mugabo witwa Juan yabwiraga umugore we ko ayo ari amafoto ari aya kera bagihura bwa mbere byatumye Leonora yibuka ubuto bwe gusa yari yamaze gukora amahano.
Uyu mugore yabwiye polisi ko yaje kumenya ko aya mafoto umugabo we yayakuye kuri email ayashyira kuri telefoni ye ubwo yari amaze kugezwa muri kasho.
Ntabwo hasobanuwe uko ibikomere uyu mugabo yatewe n’iki cyuma yatewe n’umugore we bimeze gusa yahise ajyanwa mu bitaro.
Src: Umuryango