
Umuhanzikazi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa MUSABYIMANA Gloriose wamenyekanye cyane kw’izina rya Gogo yitabye Imana azize uburwayi.
Nkuko bikomeje kugenda bivugwa cyane, amakuru aravuga ko uyu muhanzikazi Gogo ashobora kuba yazize uburwayi bwitwa “ASPHYXIA”.
Ubusanzwe Asphyxia ni indwara cyangwa ikibazo gishobora kuba ku muntu igihe umwuka (oxygen) utagera neza mu bihaha cyangwa se mu maraso. Iyo bibaye, umubiri ntushobora kubona umwuka uhagije wo gukomeza gukora bisanzwe.
Musabyimana Gloriose Gogo wamenyekanye mu ndirimbo nka Blood Of Jesus, Uwiteka, Turi mu rugendo ndetse n’izindi, akaba yitabye Imana aho yari yaragiye mu bikorwa by’ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda.