Imikino

Umuherwe Dr Patrice Motsepe niwe watorewe kuyobora CAF

Umugabo witwa Dr. Patrice Motsepe usanzwe ari umuherwe ukomeye cyane mu gihugu cya Afurika y’epfo ndetse no kuri uyu mugabane dutuyeho, niwe wamaze gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF).

Ibi bibaye nyuma y’amatora yabaye uyu munsi tariki ya 12 Werurwe 2021 abera mu gihugu cya Maroc, aho yabaye harigushakwa umuyobozi mushya wa CAF wagombaga gusimbura Ahmad Ahmad wavuye kuri uyu mwanya nyuma yo guhanwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi (FIFA) azira kunyereza amafaranga ndetse no kutuzuza inshingano yari ashinzwe.

Ni amatora yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahagarariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye harimo na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Bwana Rtd Brig Gen. Sekamana ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.

Motsepe yari asanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo mu gihugu cya Afurika y’epfo ndetse bikaba bivugwa ko ashobora guhita asimburwa n’umuhungu we Thophie Mutsepe ku buyobozi bw’iyi kipe nyuma y’uko papa we amaze gutorerwa izindi nshingano.

Perezida wa Ferwafa Rtg Sekamana nawe yari yitabiriye amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button