Umujyi wa Beijing niwo uyoboye iyindi mu kugira abaherwe benshi
Umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubushinwa Beijing wamaze gufata umwanya wa mbere mu kugira abantu benshi b’abaherwe batunze amamiliyali y’amadorari ya Amerika kurusha indi mijyi yose ku isi.
Ibi byamenyekanye nyuma y’urutonde Forbes yashyize hanze rugaragaza abaherwe ba mbere batunze za Miliyali z’amadorali kurusha abandi kw’isi, aho umujyi wa Beijing ariwo waje ku mwanya wa mbere aho ufite abaherwe bagera ku 100 batunze ariya mafaranga.
Ubusanzwe umujyi wa New York uherereye muri Leta Z’unze Ubumwe Z’amerika niwo wari usanzwe ufite abaherwe benshi batunze za miliyali z’amadorali, aho ufite abantu bagera kuri 99 batunze ariya mafaranga ndetse ukaba wari umaze imyaka irenga irindwi ariho uyoboye indi mijyi yose kw’isi mu kugira abaherwe benshi.
Nkuko ibinyamakuru bigenda bibitangaza, ngo umujyi wa Beijing wabashije kugira abaherwe benshi bitewe n’ikoranabuhanga riteye imbere n’amasoko akomeye y’imari n’imigabane, ikindi ni uburyo igihugu cy’Ubushinwa cyabashije kurwanya icyorezo cya Coronavirus vuba.
Kompanyi nini z’ikoranabuhanga mu gihugu cy’Ubushinwa na Amerika, zarungutse cyane muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyakajije umurego, aho abantu benshi basigaye bakorera ubucuruzi butandukanye kuri interineti no kuyikoresha bishimisha abandi bakayikoresha baruhuka.
Kugeza ubu turetse umurwa mukuru Beijing, igihugu cyose cy’Ubushinwa kimaze kugira abantu barenga 698 batunze za miliyali z’amadorali aho bakomeje kwegera cyane Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika ifite abaherwe bagera kuri 724, mu gihe igihugu cy’Ubuhinde aricyo kiza ku mwanya wa gatatu aho gifite abantu bagera ku 140 batunze ariya mafaranga.
Kugeza ubu ngubu umuherwe wa mbere kw’isi ni umugabo witwa Jeff Bezos washinze Kompani ya Amazon ikorera ubucuruzi kuri internet cyane byanayifashije kunguka cyane muri ibi bihe bya Coronavirus, Jeff Bezos atunze afite umutungo ungana na miliyari $177.