AmakuruImikino

Umukinnyi wa APR FC mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi

Umukinnyi w’ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu, Amavubi, Niyibizi Ramadhan ndetse n’umuvandimwe we Sultan Bobo ukinira ikipe ya Marine Fc bari mu gahinda kenshi nyuma kwitaba Imana kwa papa wabo ubabyara.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyuyu munsi tariki ya 10 Ukuboza 2025, Aho amakuru ahari avuga ko uyu mubyeyi waba bakinnyi witwa Javier Swaibu yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize indwara z’ubuhumekero.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu mubyeyi wa Ramadhan, Sultan Bobo ndetse na Ntagisanimana Saida wakiniye ikipe ya As Kigali y’abagore ndetse akanayitoza, yarasanzwe afatwa n’ubu burwayi bw’ubuhumekero rimwe na rimwe ariko akavurwa akoroherwa.

Amakuru kandi akomeza avuga ko uyu mubyeyi yongeye gufatwa nubu burwayi ku cyumweru ajyanwa kwa muganga kwitabwabo none byarangiye yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Uyu mubyeyi Javier Swaibu yari umukunzi w’umupira w’amaguru cyane atari uko yabyaye abakinnyi bawo ahubwo yakundaga no kuwureba.

Tuboneyeho gufata mu mugongo aba bakinnyi babuze umubyeyi wabo yaba Ramadhan, Sultan, Saida ndetse nabo mu muryango wabo bose.

Sultan Bobo ukinira Marine na Ramadhan bavukana batakaje umubyeyi wabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button