Umukinnyi wahoze akinira Southampton yakatiwe imyaka ibiri kubera gutesha umutwe umugore bahoze bakundana
Umugabo witwa Shayne Bradley w’imyaka 41 wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Southampton yo mu gihugu cy’Ubwongereza, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri n’igice muri gereza kubera gutesha umutwe umugore bahoze bakundana.
Uyu mugabo wahoze ari rutahizamu ukomeye mu ikipe ya Southampton yashinjwaga icyaha cyo gutesha umutwe uwahoze ari umukunzi, amwandikira ubutumwa kuri email n’ahandi hatandukanye amutuka ndetse no guhora amukurikirana ahantu henshi kandi uwo mugore yaramusabye ko bareka ibyo gukundana.
Ikindi Bradley ngo yahoraga ahamagara buri kanya uriya mugore bahoze bakundana akamutesha umutwe, guhora amugendaho mu gace uriya mukunzi we yari atuyemo ndetse no guhira ashakisha inshuti z’uriya wahoze ari umukunzi, ikindi kandi ngo Bradley yageze kwiyoberanya ku mbuga nkoranyambaga kugirango abone uko atereta uriya bahoze bakundana.
Nkuko Bradley yabyemereye urukiko, yavuze ko yamaze amezi 4 yose atesha umutwe uriya mugore bahoze bakundana, kuva mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugeza mu kwezi kwa Mutarama 2021 ndetse ngo yahoraga amugendaho yifuza guhora amubona hafi kugirango arebe niba yabona amahirwe yo gutuma bongera gusubirana.
Uriya mugore wahoze akundana na Bradley yatangaje ko yahuye nawe mu kwezi kwa Nzeri 2019 ndetse bahita batangira no gukundana gusa nyuma ngo baje gutandukana bitewe nuko uriya mugabo Bradley yagiraga imitwarire itari myiza.
Uyu mugore yavuze ko imyitwarire ya Bradley yatumye abura ibitotsi ndetse ashaka imiti itandukanye kuko yari asigaye abaho mu bwoba ndetse yemeza ko ibyo yakorerwaga na Bardley bitatuma yongera gusubirana nawe ngo bakundane.
Uyu mugabo Bradley yigeze gufungwa bwa mbere kubera gutesha uriya mugore umutwe gusa nyuma aza kurekurwa amaze gusabwa gucika kuri uriya mugore gusa Bradley byaramunaniye niko gufatwa na polisi yarenze ku mabwiriza yari yahawe birangira afunzwe ndetse n’icyaha cyo kwihambira kuri uyu mugore maze ahita akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice.