
Umukino wari utegerejwe cyane kuri iki cyumweru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubufaransa (Ligue 1) wagombaga guhuza ikipe ya Olympique de Marseille ndetse n’ikipe ya Paris saint-Germain wasubitswe kubera imvura nyinshi iteganyijwe kugwa mu mujyi wa Marseille.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’intara ya Provence-Alpes-Côte d’Azur, yavuze ko hari hashyizweho ” Orange Alert” kuva ku manywa yo kuri iki cyumweru bitewe n’impungenge zihari zituruka ku mvura nyinshi ishobora guteza imyuzure.
Iteganyagihe ryagaragaje ko imvura iragwa ishobora kugera hagati ya milimetero 70 na 90 ndetse mu bice bimwe na bimwe ikaba yagera kuri milimetero 120 mu masaha macye. Ibi bikaba byari biteye impungenge kuko iyi mvura iteganijwe kugwa hagati ya saa moya z’ijoro na saa yine z’ijoro (7 p.m – 10 p.m) ari nabwo umukino wari kuba utangiye ndetse no kurangira kwawo.
Uyu mukino wagombaga gukinwa uyu munsi tariki ya 21 Nzeri 2025, byari biteganijwe ko uzitabirwa n’abafana basaga ibihumbi 70 kuri stade y’ikipe ya Marseille, Orange -Velodrome ariko imihindagurikire y’ikirere yatumye hafatwa umwanzuro wo kuwusubika mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakinnyi n’abafana.
Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, uyu mukino bikaba biteganijwe ko uzakinwa kuwa mbere nihatagira igihinduka.