Umupolisikazi yiyahuye nyuma gukomeretsa bikomeye umugabo we ndetse n’umwana wabo w’amezi 5
Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa inkuru y’Umupolisikazi w’imyaka 28 wari utuye mu gace kitwa Embalenhle mu ntara ya Mpumalanga wiyahuye nyuma gukubita bikomeye umugabo w’imyaka 33 ndetse n’umwana wabo w’amezi 5 akabakomeretsa cyane.
Aya mahano yabaye tariki ya 13 Gashyantare 2021 nkuko amakuru dukesha umuryango abivuga, ngo uyu mupolisikazi yaratashye asanga umugabo we amaze kumuca inyuma biramubabaza cyane maze ahitamo gukora igikorwa cyo gukubita umugabo we n’umwana wabo maze arangiza nawe ahita yirasa agapfa.
Polisi yo mu gace ka Embalenhle yavuze ko ibyabaye byatewe no kutumvikana kwari kumaze iminsi muri uyu muryango, kuko aba bombi bari bamaze iminsi bavuye mu bihe bibi byo gutandukana cyane ko uyu mugore yari yarahukanye kubera umugabo we yahoraga amuca inyuma.
Mu ijoro ariya mahano yabereyeho ngo umugabo wuriya mupolisikazi yari yazanye undi mugore mu rugo barasambana, hanyuma wa mupolisikazi aba yahateye amatako niko guhita atunga imbunda wa mugore umaze kumuca inyuma ndetse atangira no gupfa kurasa ariko kubwa mahirwe wa mugore aramucika ahita ajya gutabaza ubuyobozi.
Abayobozi bahageze basanga umugabo yakubiswe bikomeye hamwe n’umwana wabo w’amezi atanu naho uwo mupolisikazi yamaze kwirasa yapfuye, niko guhita bihuta cyane bajyana umwana ndetse n’umugabo kwa muganga kuko bari bakomeretse cyane.