AmakuruImyidagaduro
Trending

Umuramyi Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya

Umuramyi Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya yuzuyemo ubutumwa bwiza, akaba ari indirimbo yise  ‘Ndatangaye’.

Uyu muramyi Bosco NSHUTI akaba ari indirimbo yageneye abakiristu ndetse n’abandi bantu bose bemera Imana ndetse akaba ari indirimbo ifite ubutumwa bugaragara muri bibiliya muri  1 Timoteyo 1:15-16.

Iri jambo ryo muri Timoteyo n’ijambo ryo  kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ninjye w’imbere, Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri njye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.

Uyu muhanzi aheruka gukora ibitaramo bizenguruka  uburayi mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, aganira n’umunyamakuru wacu yagize ati”Uyu mwaka wa 2025, n’umwaka wo kuvuga ubutumwa mu mahanga yose ndetse nkanashyira imbaraga mu zindi ndimi”.

Bosco NSHUTI yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Ibyontunze, Ni muri Yesu, Nzamuzura, Niyo yadukunze, Yanyuzeho, Nakwitura iki? , Umutima, Uranyumva, n’izindi nyishi zagiye zikundwa cyane.

Ryoherwa n’indirimbo nshyashya ya Bosco NSHUTI yise Ndatangaye.

https://www.youtube.com/watch?v=bgP5Ih2GcXA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button