AmakuruJOBS
Trending

Umuramyi Emeline Penzi yibukije abantu inzira y’amasengesho mu ndirimbo ye nshya

Emeline Penzi n’umwe mu bahanzi bafite impano idashidikanwaho haba mu buryo bw’imyandikire n’uburyo bw’imiririmbire ( vocalist), yashyize hanze indirimbo ikubiyemo n’ubuhamya bwuko yayihawe.

Mu kiganiro uyu muramyi Emeline Penzi yagiranye n’umunyamakuru wacu yatangaje ko iyi ndirimbo nshyashya yahisemo kuyiha izina ryitwa “IRABIKOZE”

Emeline yagize ati” Mu gihe cyo gusenga nsaba Imana ibisubizo ngo irabikoze, iri jambo ryagumye mu mutima wanjye nsanga narivuze kenshi bishoboka cyane cyane mu nzira ndimo ndaha.

Uyu muhanzikazi bamwe yaboneyeho kubibutsa ko ubutumwa bwiza buboneka umuntu yagafashe ibihe bihagije byo kuba imbere y’Imana.

Emeline Penzi aririmba ku giti cye ariko agaragara kenshi afasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro akaba asanzwe abarizwa no mu matsinda atandukanye nka New Melody, Drups Band ndetse na Boanages ribarizwa muri Betesda Holy Church.

Ushobora gukurikira ibihangano byuyu muramyi cyangwa kumutera inkunga waca kuri Youtube, Facebook, Instagram, TikTok hose yitwa Emeline Penzi.

Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Emeline Penzi

https://youtu.be/p_cwDxlPmqU?si=jy52Nv3lNsb0n9wg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button