AmakuruImyidagaduro
Trending

Umuramyi Uwarurema Jolie Joyeuse yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana UWARUREMA Jolie Joyeuse yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Urugendo’.

Iyi n’indirimbo yumvikanamo amagambo ahumuriza abantu ababwira ko bakwikoreza Uwiteka amaganya yabo yose kuko yita kuribo, uyu muramyi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu, yavuze ko afite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo akabugeza ku mpera zisi.

Umunyamakuru wacu yabajije Uwarurema Jolie umuhanzi yaba afata nk’ikitegererezo asubiza agira ati” Sarah Sanyu ndamukunda cyabe kandi mufata nk’umwanditsi w’umuhanga kandi hari byinshi mwigiraho cyane ndetse muri macye niwe mfata nk’ikitegererezo kuri njye”.

Uwarurema Joyeuse ukundwa n’abatari bacye mw’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ari naho asanzwe asengera yanaboneyeho kubwira abantu ko ajya atekereza gukora igiterane cy’ivugabutumwa.

Uyu muramyi akaba afite izindi ndirimbo zitandukanye zirimo izifite amashusho harimo, Ararenze, iherezo, Gushimira, ihorere Rwanda, Ikubere maso, Ubuhamya ndetse n’izindi nyinshi.

Uramutse ushaka kureba indirimbo za Uwarurema Joli Joyeuse wanyura ku muyoboro wa shene ya Youtube ukandikamo Joyeuse UWARUREMA ukazireba.

Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Joyeuse UWARUREMA

https://youtu.be/3ISLR5AN_Lg?si=brtjKkirvb7wMrGp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button