Amakuru

Umuryango w’umwana wafashwe ku ngufu n’umusirikare wa RDF urasaba ubutabera

Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa mata umwana w’umukobwa w’imyaka 15 arashinja umusirikare wo mu gisirikare cy’u Rwanda kumusambanya kungufu akanamushwanyagurizaho imyenda.

Umuryango w’uyu mwana urasaba ubutabera nyuma yuko umwana wabo ababwiyeko yafashwe kungufu numusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Mu nkuru y’ikinyamakuru Ukwezi ivuga ko tariki  ya 2 Kanama 2020, ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yari kumwe na mugenzi we mu gishanga cy’iwabo mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko mu murenge wa Mata,ngo uyu musirikare yahabasanze afata uyu mwana w’imyaka 15 ukuboko aramukomeza yirukana uwo bahiranaga  ubwatsi mu birayi.

Uyu mukobwa agira ati “Twari turi kwahira ubwatsi mu birayi maze umusirikare wari ahantu mu gihuru araduhamagara, abwira akandi kana twari  kumwe ngo nikagende kage kwahira hirya, dusigara tuzurungutana kugeza ubwo imbaraga zinshiranye ansindagira umutwe wanjye ku giti, ankubita umutego nikubita hasi. Kubera ko nari nambaye ikabutura y’ababuci arayishwanyaguza”.

Ubusanzwe uyu mwana  yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko nyuma yo gusambanywa yageze mu rugo bamujyana kwa muganga  bamuha ibinini bahita banamwohereza ku bitaro bya Munini.

Bakimara kuva  ku bitaro we na nyina bagiye mu kigo cya gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare busaba uyu mwana kwerekana umusirikare wamusambanyije aramwerekana.

Umubyeyi w’uyu mwana asa n’uwahungabanyijwe n’icyaha cyakorewe umwana we. Iyo atangiye kugira icyo abivugaho ahita afatwa n’ikiniga kuvuga bikamunanira.

Yagize  ati “Twabwo twashoboye kumenya izina ry’uwo musirikare, umwana yaragiye aramwerekana njye bahita bajyana mu biro. Inzego zibishinzwe zigomba gukurikiranira ikibazo cy’umwana wanjye”.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Lt.Col Innocent Munyengango we yatangarije UKWEZI ko iki kibazo atari akizi gusa avuga ko bagiye kugikurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button