
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, binyuze muri Komite ishinzwe abasifuzi, bahagaritse umusifuzi mpuzamaganga wo ku ruhande, Karangwa Justin nyuma yo kwanga igitego ikipe ya APR Fc yari ibonye mu mukino wayihuje na Rutsiro Fc mu mikino ya shampiyona.
Uyu mukino wavuzwemo impaka nyinshi zitandukanye nyuma y’uko Karangwa afashe umwanzuro wo kwanga igitego APR FC yari itsinze avuga ko havayemo kurarira kandi bitaribyo bituma umutoza, ubuyobozi ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bavuga ko bibwe muri uwo mukino.
Nyuma yo gusuzuma ibyabaye, inzego zishinzwe imisifurire zafashe icyemezo cyo guhagarika Karangwa Justin mu gihe cy’ibyumweru bine adasifura imikino ya shampiyona kugeza igihe ibyo bihano yahawe bizarangirira.
Karangwa Justin ni umwe mu basifuzi mpuzamaganga u Rwanda rufite, Akaba asanzwe asifura ku ruhande mu mikino mpuzamahanga ndetse n’imikino y’imbere mu gihugu ndetse n’umwe bafite ubunararibonye muri uyu mwuga wabo.
Icyemezo cyo guhagarika uyu musifuzi ndetse n’abandi bamaze iminsi bahagarikwa bikomeje kuba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imisifurire myiza no kongera icyizere mu mikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda.























